Kigali

Ish Kevin ushengurwa no kuba nta bihembo bihabwa abahanzi mu Rwanda, ahanze amaso Grammy - VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/10/2024 11:50
0


Umwe mu baraperi bagezweho ndetse bakunzwe n'abatari bacye mu Rwanda, Ish Kevin yatangaje ko ababazwa no kubona nta bihembo bigenerwa abahanzi mu Rwanda, ahishura ko we intego ye ari ukwegukana ibiri ku rwego mpuzamahanga nka Grammy n'ibindi.



Ibi yabitangaje mu birori bya 'Diva Beauty Awards' byatangiwemo ibihembo ku bakora iby'ubwiza mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024. Ni ibirori byabereye i Kigali muri Mundi Center.

Muri ibi birori, uwegukanye igihembo nyamukuru ni Shaddyboo umaze kugwiza ibigwi mu gisata cyo kumurika imideli. Yegukanye igihembo cyiswe 'Queen of Beauty' cyaherekejwe na 'cheque' ya miliyoni 6 z'amafaranga y'u Rwanda.

Umuraperi Ish Kevin wasusurukije abitabiriye ibi birori, yabwiye inyaRwanda Tv ko ashengurwa no kuba nta bihembo bihabwa abahanzi mu Rwanda, ashimangira ko ibihembo azi ari ibiri ku rwego mpuzamahanga nka Grammy Awards, BET Awards n'ibindi bikomeye.

Yagize ati: "Mu Rwanda nta bihembo by'abahanzi bihaba. Byarahabaga ariko ntabikibaho. Ibihembo ni Grammy, BET na za MTV Awards, njyewe iyo niyo ntego yanjye."

Yaboneyeho no gusaba itangazamakuru kwita ku byiza abahanzi bakora kuruta guhanga amaso ku bibi gusa mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry'umuziki Nyarwanda.

Yatanze urugero ku nkuru ye yagarutsweho cyane ubwo yavugwagaho gusangira n'amabandi, ariko hamenyekana andi makuru mashya abanyamakuru bakinumira.

Ati: "Ndashaka ko mushyigikira umuziki Nyarwanda, murekere gutwika ku bahanzi, uzi ko mutwika mpaka tukamanuka 'tukaraburiza'."

Muri ibi birori, uyu muhanzi yasusurukije ababyitabiriye yifashishije indirimbo ze zakanyujijeho, ziyobowe n'iyo yise 'Amakosi.'

Semana Kevin Ishimwe [Ish Kevin], yabonye izuba mu 1997. Mu 2017 ni bwo yatangiye urugendo rw’umuziki ariko magingo aya arakunzwe cyane mu muziki w'u Rwanda ndetse mu myaka itatu ishize yatangaje ko yahawe ishimwe na Guiness World Record.

Ni ibintu byibajijweho n’abatari bake bamwe mu mvugo zigezweho bagiye bakoresha bati ’Ni ugutwika’ abandi bati ngo 'ntibibaho'. Icyo gihe yatangaje yabaye uwa mbere ku rwego rw'Isi mu bijyanye na "Online rapping", akaba yari ahanganye na Bruce Melodie.

Mu 2023, Ish Kevin yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi 10 bo guhangwa amaso muri Afrika. Mu 2022 nabwo uyu muraperi w'umunyarwanda yanditse amateka aho indirimbo ye ‘No Cap’ yagaragaye ku rutonde rw’igitangazamakuru cy’Abongereza, GRM Daily rugaragaza indirimbo zirindwi nziza ziri mu njyana ya Drill ku rwego rw’Isi.


Ish Kevin yatangaje ko ashengurwa no kuba nta bihembo bihabwa abahanzi bo mu Rwanda

Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye twagiranye na Ish Kevin







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND